Imbuga 5 zishobora kugufasha kwiga amasomo y'ikoranabuhanga ku buntu
Muri iki gihe, kumenya gukoresha ikoranabuhanga ntabwo bikiri iby'abize mudasobwa gusa; ni ubumenyi bw'ibanze busabwa hafi muri buri kazi. Ibyiza ni uko udakeneye kwishyura akayabo muri kaminuza kugira ngo wige aya masomo. Interineti yoroshye ibintu. Dore imbuga 5 zikomeye wakwigiraho ikoranabuhanga ku buntu.
1. YouTube YouTube ntabwo ari iyo kureberaho indirimbo gusa. Ni ishuri rikomeye kw'isi. Niba ushaka kwiga uburyo bakora 'Graphic Design', gukoresha Excel, cyangwa gukora imbuga nkoranyambaga, andika icyo ushaka muri 'Search' uzabona ibihumbi by'amashusho abigisha ku buntu intambwe ku ntambwe.
2. Google Digital Garage Google ubwayo ifite urubuga rwigisha abantu uburyo bwo gukoresha interineti mu bucuruzi (Digital Marketing). Amasomo yabo ni ubuntu, kandi iyo urangije baguha icyemezo (Certificate) ushobora gushyira kuri CV yawe kikaguhesha akazi.
3. freeCodeCamp Niba wifuza kwiga gukora porogaramu za mudasobwa (Coding/Programming) cyangwa gukora ama-website, uru ni rwo rubuga rwa mbere. Batoza abantu kuva ku busa kugeza babaye inzobere, byose ku buntu.
4. Coursera (Binyuze muri Financial Aid) Coursera ifite amasomo atangwa na kaminuza zikomeye kw'isi nka Harvard na Stanford. Nubwo amasomo menshi yishyurwa, bafite ahanditse "Financial Aid available". Iyo ukanzeho ukuzuza fomu ubasaba kugufasha kuko udafite ubushobozi, bakwemerera kwiga no kubona dipolome ku buntu.
5. Alison Uru rubuga rutanga amasomo mato mato (short courses) arenga ibihumbi bitatu ku buntu. Uhasanga amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga, gucunga imishinga, ndetse n'indimi. Icyo usabwa ni ukugira interineti gusa.

Comments
Post a Comment