Ikoranabuhanga: Uko wafungura YouTube channel ikabyara inyungu
YouTube imaze kuba isoko ry'imari rikomeye ku rubyiruko rwinshi mu Rwanda. Abakora ibiganiro (YouTubers) binjiza amadorari buri kwezi babikesha amashusho bashyiraho. Niba ufite impano yo kuvuga, kwigisha, cyangwa gushimisha abantu, nawe ushobora kubikora.
Hitamo Icyo Uzakora (Niche) Ibanga rya mbere ryo kugira YouTube ikura vuba ni uguhitamo ikintu kimwe uzi neza kandi uzakomeza gukoraho. Ushobora guhitamo kuvuga ku makuru y'imikino, guteka, gusobanura filime, cyangwa kwigisha ikoranabuhanga. Abantu bakurikira shene izwiho ikintu runaka.
Uko YouTube Yishyura (Monetization) Kugira ngo YouTube itangire kuguha amafaranga, ugomba kuzuza ibisabwa bibiri by'ingenzi:
Kugira abantu byibuze 1,000 bakurikira shene yawe (Subscribers).
Amashusho yawe agomba kuba yarebwe amasaha 4,000 (Watch hours) mu mezi 12 ashize. Iyo wujuje ibi, ufungura konti ya 'Google AdSense' ari na yo YouTube ikoherezaho amafaranga yaturutse ku matangazo (ads) yanyuze mu mashusho yawe.
Gukora Cyane no Kwihangana Gufungura YouTube biroroshye, ariko kuyikuza bisaba kwihangana. Ushobora kumara amezi atandatu ashyiraho amashusho nta muntu uyareba. Gukora amashusho meza, kugira amajwi yumvikana, no gushyiraho ibiganiro kenshi (consistency) ni byo bizatuma ugere ku ntego.

Comments
Post a Comment