Ibanga ryo Kwizigamira: Uko Watangira Bizinesi Ukoresheje Igishoro Gito
Urubyiruko rwinshi rwifunza kwikorera no gutangira ubucuruzi bwabo, ariko inzitizi ya mbere ihita ibaza ni "Nzakura he igishoro?" Ukuri ni uko udakeneye za miliyoni kugira ngo utangire gukorera amafaranga. Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe uburyo watangira bizinesi idasaba igishoro kinini kandi ikunguka.
Gukoresha Ubumenyi Bwawe nk'Igishoro Uburyo bwa mbere bwiza bwo gutangira nta mafaranga menshi ni ugutanga serivisi. Ese uzi gukora 'design' y'amafoto? Uzi gukora amashusho (video editing)? Uzi kwandika neza cyangwa gucunga imbuga nkoranyambaga? Ibi byose ni ubumenyi ushobora gucuruza kuri interineti cyangwa ukabukorera ibigo bito bikeneye kumenyekanisha ibikorwa byabyo. Igishoro cyawe hano ni igihe cyawe na mudasobwa cyangwa telefoni gusa.
Kugura no Kugurisha (Flipping) Ubu ni uburyo bwo gushaka ibintu bigurishwa make, ukabigura, hanyuma ukabigurisha ku giciro cyisumbuyeho ugakuramo inyungu. Ushobora gutangirira ku myenda ikoreshejwe (caguwa), inkweto, cyangwa ibikoresho by'ikoranabuhanga nk'ama-ecouteurs. Icyo usabwa ni ugukoresha neza imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp status cyangwa Instagram kugira ngo ubone abakiriya.
Ibanga ryo Kwihangana no Kwizigamira Kugira ngo ubu bucuruzi buto bukure, ugomba kugira ikinyabupfura cyo kwizigamira. Inyungu ya mbere ubonye ntuyikoreshe mu kwidagadura; yisubize mu bucuruzi (reinvesting) kugira ngo bwaguke. Gukora cyane, kumenya gufata neza abakiriya, no kwihangana ni byo bizagufasha kuva ku gishoro cya make ukagera kuri bizinesi ikomeye.

Comments
Post a Comment